*** AMASEZERANO YA FREE WEB PROMO ***
SKYLIGHT THE EMPIRE Ltd ni company ikorera mukarere ka Musanze ikaba ikora serivise za Graphic Design, Web developing, web Hosting and Video production.
FREE WEB, iyi gahunda ni poromosiyo yashizweho na
Skylight The Empire Ltd yo guha ibigo 15 byikorera (Hotels, Restaurants, Hospitals, Schools, NGO, Private Company) website zakorewe muri
Skylight The Empire Ltd noneho ibyo bigo bikishyura amafaranga ya Hosting gusa.
Umukiriya wemeye ko ikigo cye cyijya muri
FREE WEB promotion ya
Skylight The Empire Ltd agomba kuba yemeye gukurikiza inshingano zikurikira:
INSHINGANO YA 1: Website wahawe
Mugihe aya amasezerano atarahagarikwa uzakomeza ukoreshe website yacu nkibisanzwe, ariko mugihe wifuje guhagarika amasezerano iyo website wakoreshaga izasubizwa mumaboko ya
Skylight the Empire Ltd.
INSHINGANO YA 2: Gutegura website
Uzasabwa gutanga amakuru yose kugihe
Skylight the Empire Ltd igusaba ajyanye n’ikigo cyawe azacyenerwa kushyirwa kuri website, bikazakorwa muminsi cumi nitanu (15) ukimara gusinya ayamasezerano.
INSHINGANO YA 3: Gushyiriraho ibintu kurubuga (Update contents)
Skylight the Empire Ltd izagufasha gushiramo ibintu byose biranga Ikigo cg Business yawe kuri website uzahabwa, nyuma ukimara kwakira website yawe ibindi uzifuza bizakorerwa amasezerano kuruhande, kuko niweho uzajya umenya ibyo uzajya ukuramo cg kongeramo.
INSHINGANO YA 4: Ubwishyu bya Hosting
Muri iyi poromosiyo wiyishyurira Hosting buri mwaka amafaranga agaragara kumugereka wa Appendex A Hasi.
INSHINGANO YA 5: Guhindura imiterere ya website (Upgrade cg Update)
Murwego rwokunoza imiterere ya website,
Skylight the Empire Ltd izajya ikomeza guhindura website kugirango ikomeze kugaragara neza kandi izarinda website kugirango mugihe havutse ikibazo
Skylight the Empire Ltd ijye ihita igicyemura vuba.
INSHINGANO YA 6: Imiterere ya poromosiyo (Promotion details)
Kumenya imiterere yiyi poromosiyo ningenzi kumukiriya, Imiterere yose urayisanga kumugereka wa Appendex A.
N.B : Ubusobanuro bwa Serivise uzahabwa muri FREE WEB promotion
Skylight the empire ltd izaha ikigo cyawe cyangwa umushinga wawe serivise zikurikira:
a. Urubuga (Website):
Iyo ushimye kwinjira muri promotion ya Free web tuguha accounts wifuza zose hatarimo account ya administrator, Skylight the empire ltd kandi igakora design yurubuga igendeye kumiterere yikigo cyawe kandi izayiguha yarangije gushiramo ibiranga ikigo cg business yawe.
b. Domain Name (www.izinaryikigo.org):
Skylight the empire ltd izaguha domain name ijyanye nikigo cyawe kandi wihitiyemo.
c. Web Hosting:
Skylight the empire ltd izagushirira urubuga (website) rwawe kuri murandasi (internet) bijyanye na FREE WEB Promotion Hosting Plan iri kumugereka wa Appendex A.
d. Email zikigo cyawe (@izinaryikigo.org):
Skylight the empire ltd izafungura email zijyanye na domain name y’ikigo cyawe bitewe nizo mwifuza kuzaha abakozi bawe.
e. Search Engine Optimization (SEO):
Skylight the empire ltd izashira urubuga rwawe muri Google search engine kugirango ushaka ibijyanye nikigo cyawe, ushaka serivise zawe nugushaka bajye bakubona byoroshye.
- Umukiriya yemeye kubahiriza amasezerano ya FREE WEB Promotion agiranye na Skylight the empire Ltd ayashyiraho umukono, akanemera na service ahawe, akanazishyura nkuko zisobanurwa kumugereka wa Appendix A.
- Amasezerano agomba kubahirizwa nimpande zombi uko ameze ariko ashobora guseswa mugihe habaye ubwumvikane buke hagati yimpande zombi niba babishaka. Cyangwa niba zimwe mu nshingano za Skylight the empire Ltd cyangwa umu client zitubahirijwe noneho buriwese afite uburenganzira bwo gusesa amasezerano.
- Aya masezerano atangira kugira agaciro nyuma yo kwishyura kimwe cya gatatu cyamafaranga ari kumugereka wa Appendix A, kugirango batangire gutunganya website uzahabwa muminsi cumi nitanu (15), n’impande zombi zigashyiraho imikono.
*** Appendex A ***
FREE WEB Promotion Hosting Plan
| Category |
Premium Plan |
| Monthly Bandwidth |
Unlimited |
| Database |
Unlimited |
| Email Accounts |
Unlimited |
| SSL Certificates |
Free |
| Cloudflare Protection |
Free |
| LiteSpeed Server |
Free |
| Domain Name |
Free |
| Business Email Creation |
Free |
| ID Protection |
Free |
| Promotion Price |
150,000 Frw/Year |
Soma neza witonze ibiranga amasezerano Free Web Promo mbere yo kuyasinya.